IMYANZURO Y'INAMA YO KUWA 16/04/2011

IMYANZURO Y’INAMA NYUNGURANABITEKEREZO YA AJEMEL N’UBUYOBOZI BW’ITORERO METHODISTE LIBRE MU RWANDAYO KU WA 16 MATA 2011
Inama yabaye ku wa gatandatu tariki ya 16 Mata 2011 ibera mu karere ka Huye . Iyi nama yari yateguwe n’ishyirahamwe ry’abanyeshuri b’aba Methodiste Libre biga’ muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda i Butare yari yitabiriwe n’umwepisikopi w’itorero Methodiste libre mu Rwanda Bishop KAYINAMURA Samuel n’abandi bayobozi ku nzego z’itorero zitandukanye barimo umuyobozi wa Komisiyo y’uburezi NSABIMANA Emmanuel, Pasiteri Ben KAYUMBA, umubwiriza wa Conference ya Ruhengeri Rev. Pasiteri GASARE Michel , impuguke zitandukanye mu itorero ziganjemo abantu barangije kaminuza zitandukanye bagize umuryango “Living Word Initiative” n’abandi bakorera muri paroisse universitaire ya Cyarwa . Iyi nama kandi yari yitabiriwe n’ubuyobozi bwa AJEMEL ku rwego rw’igihugu bwari buhagarariwe n’umuyobozi wa AJEMEL ku rwego rw’igihugu UWISHEMA Epimaque , ndetse n’abanyeshuri bagize AJEMEL-UNR
Insanganyamatsiko y’iyi nama yari “ kwigirahamwe uburyo bwo kubungabunga impuguke z’itorero kugira ngo zigire uruhare mu kuriteza imbere”
Ku murongo w’ibyigwa hari ingingo eshatu ari zo:
- Ikibazo cy’abanyeshuri badakunze gukorera mu itorero ryabo iyo bari ku mashuri
( urugero rw’abanyeshuri biga kuri kaminuza n’andi mashuri makuru badafatanya na AJEMEL)
- Ikibazo cy’abantu barangiza kwiga bakava mu itorero kandi bari bageze igihe cyo kurikorera
- Ingamba zafatwa kugirango ibyo bibazo bikemuke
Muri iyi nama abantu bunguranye ibitekerezo ku buryo burambuye kuri izi ngingo twavuze hejuru maze inama ifata imyanzuro ikurikira:
 Abayobozi bashinzwe urubyiruko muri za conference bagomba kwegera urubyiruko bakarwigisha ibijyanye n’itorero batarobanuye ibyiciri bitandukanye bigize urubyiruko. Umuntu ufite izo nshingano yakwiyambaza uwo abona mu itorero wese wamufasha gutanga izo nyigisho
 Komisiyo y’ uburezi mu itorero igomba gushyira muri gahunda y’ibikorwa byayo gukurikirana AJEMEL muri kaminuza n’amashuri makuru kandi ikagaragaza uburyo izabikora
 Itorero rizakomeza guhugura abapasiteri ribigisha uburyo bagomba kwita kuri za AJEMEL . Itorero kandi rizasaba abapsiteri ko mu nama z’itorero bajya boherezamo abajyanama bahagariye amaparoisse bari muri AJEMEL kugira ngo batange ibitekerzo biteza itorero imbere.
 Ubuyobozi bukuru bw’itorero bugomba kwandika ibiruwa isaba abapsiteri gushinga AJEMEL muri paroisse.
 Hemejwe ko mu biruhuko bisoza umwaka w’amashuri wa 2011 hazaba umwiherero w’abanyeshuri biga muri kamunuza n’amashuri makuru n’izindi mpuguke kandi hashyizwe ho Komisiyo igomba gutegura uwo mwiherero Iyobowe na NSABIMANA umuyobozi wa Komisiyo y’uburezi, ikaba igizwe n’Umuyobozi wa AJEMEL ku rwego rw’igihugu, UWISHEMA Epimaque, Pasiteri Ben KAYUMBA, Pasiteri GASARE Michel, n’umuntu umwe uhagarariye Living World Initiative.


 Hagomba gukorwa imibare y’abanyeshuri biga muri za kaminuza n’amashuri yisumbuye ndetse n’abarangije amashuri yisumbuye na Kaminuza guhera ku rwego rw’ishuri kugeza ku rwego rwa Conference. Ubuyobozi bw’itorero (Eveché) bugomba kwandika urwandiko rusaba abapasiteri gukora iyo mibare n’itariki ntarengwa iyo mibare igomba kuba yageze ku kicaro cy’itorero
 Ubuyobozi bugomba gushyiraho abantu bahagarariye ubuyobozi bw’itorero muri komite za AJEMEL.


 Ubuyobozi bw’itorero bugomba gutekereza uburyo bwo gushyira AJEMEL mu igenemigambi ry’itorero




 Hemejwe ko hazajya habaho inama y’umwaka ihuza ubuyobozi bukuru bw’itorero n’impuguke z’itorero( abanyeshuri ba kaminuza n’abarangije kaminuza)


 Abamethodiste libre barangije kaminuza bagomba guhabwa amahirwe yo kubona akazi mu bigo by’itorero bitandukanye.


 AJEMEL igomba gutegura imishinga yayifasha kwiteza imbere ikayigeza ku rwego rw’itorero rwose ibona ko rwatera inkunga cyangwa rukunganira iyo mishinga
 Hagomba kujya habaho amahugurwa y’abarimu b’amshuri( chapel) kugira ngo bamenye uburyo bwo gukoresha abanyeshuri n’impuguke bari ku mashuri( chapel) bayobora.




Bikorewe i Huye ku wa 16 Mata 2011
Umwanditsi w’inama
Frederic Ntawukuriryayo AJEMEL-UNR- BUTARE

No comments:

Post a Comment